Ni hano uri
Home > Amakuru > COVID-19: IKIMENYETSO SIMUSIGA KU MUNTU WANDUYE COVID-19 CYAMENYEKANYE.

COVID-19: IKIMENYETSO SIMUSIGA KU MUNTU WANDUYE COVID-19 CYAMENYEKANYE.

Icyorezo cya COVID-19 cyateye iyi si yacu kuva mu mpera zumwaka wa 2019 kugeza na bugingo nubu kiracyakomeje gukwirakwira ku isi yose ndetse ari nako gihitana amagara ya benshi. Iki cyorezo abahanga bagiye bagaragaza ko hari byinshi bitaramenyekana kuri cyo ariko ubushakashatsi burakataje murugamba rwo guhatanira kureba ko hari uwabanzirinza abandi bose kubonera ikiremwamuntu intsinzi y’iki cyago cyagwiriye iyi si yacu.

Hari ibimenyetso byinshi byagiye bikomeza kuvugwa ko bigaragara kumuntu wanduye COVID-19 harimo: umuriro, kubabara umutwe, kubabara m’umuhogo, guhumeka nabi n’ibindi. Ariko iyo usesenguye neza ibi bimenyetso byose ubona ko hari izindi ndwara zitandukanye zihuza ibimenyetso n’icyorezo cya COVID-19.

Ni muri urwo rwego muri iyi nkuru MUBUZIMA.COM ibagezaho ikindi kimenyetso gishya cyagaragaye kitavuzweho mbere ngo ariko nyamara cyagaragaye nk’ikimenyetso rusange abantu banduye COVID-19 bahuriraho bityo abahanga bakaba bemeza ko umuntu wese wagira ibimenyetso bindi twavuze haruguru hakiyongeraho iki kimenyetso tugiye kubabwira yakwihutira kugana kwa Muganga aho bavurira COVID-19 cyangwa akamenyesha inzego zibishinzwe zikamufasha amazi atararenga inkombe.

Iki kimenyetso gishya cyagaragaye rero nta kindi ni ANOSOMIA bivuga gutakaza ubushobozi bwo kumva impumuro y’ibintu bitandukanye. Bivugwa ko mu bindi bice byibasirwa na CORONA VIRUS ukuyemo imyanya y’ubuhumenkero ngo na bimwe mu bice by’ubwonko bishobora kwibasirwa cyane. Igice rero cyane cyane ngo kirushaho kuzahara ni imyakura ishinzwe kugeza mubwonko amakuru agendanye n’impumuro yitwa ‘Olfactory nerves’.

Iyo iyi myakura yangijwe na virusi ya corona umuntu ntaba agishobora kumva ngo amenye impumuro iyo ariyo yose yaba iri kure ye cyangwa imwegereye.

Hamwe no kubahiriza gahunda za Leta zo kurwanya icyorezo cya CORONA duharanira ko bitazadutukaho kugira ngo tutazanduza abacu. Mucyo rero turengere ubuzima bwacu twirinde COVID-19.

INAMA: Niba utazi neza ko waba warahuye n’umuntu wanduye CORONA VIRUS ariko ukabona ufite bijya kumera n’ibicurane ndetse hakiyongeraho gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa ushobora kwegera inzego zibishinzwe mu gihugu waba urimo cyose bityo ukamenya uko uhagaze.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru