Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Ni gute igice kimwe cy’umubiri wawe nk’igitsina gishobora gupfa “gangrene” kikabora wowe ukiri muzima?

Ni gute igice kimwe cy’umubiri wawe nk’igitsina gishobora gupfa “gangrene” kikabora wowe ukiri muzima?

Ese wowe urabyemera ko kimwe mu bice bigize umubiri wawe gishobora gupfa aribyo abanyamahanga bita ‘gangrene’ kikagera naho kubora wowe nyiri icyo gice uri muzima uhagaze, ese ni ryari ibintu nkibyo bishoboka, reka tubanze turebe ni ibihe bice bikunze gupfa mbere yabanyiri ibyo bice by’imibiri;

  • amaguru
  • ibirenge
  • ibitsina (cyane ku bagabo)
  • ibiganza
  • n’ibindi ….

Hari ubushakashatsi bwinshi bwagiye bukorwa hagamijwe kureba impamvu zitera kuba kimwe cyangwa bimwe mu bice bigize umubiri w’umuntu bishobora kugira gutya bigapfa kandi umuntu ariwe nyirabyo agihagaze. aha usanga hari ibyo ubushakashatsi bwatangaje bigaragaza ko ingirangingo ziba zigize icyo gice ziba zapfuye zizira kutabona ibizitunga bihagije.

INGIRANGINGO ZITUNGWA NIKI.

Ingirangingo rero ni uduce duto cyane tugize impagarike yacu yose utwo duce kandi ni natwo dushinzwe kuba twakiremamo ibice bitandukanye bigize umubiri mu buryo bwita “differentiation”, ni muri urwo rwego rero buri gice kigizwe nizi ngirangingo kiba gifite imitsi y’amaraso ishinzwe kukigaburira.

iyo rero habayeho impamvu niyo yaba ntoya cyane ituma amaraso yagombaga kugetra kuri icyo gice atahagera nibyo bituma gipfa ibi byo bikitwa “Necrosis”.

ESE NI IZIHE MPAMVU ZATERA UDUTSI TWAMARASO TUTAGABURA AMARASO AHO TUGOMBA?

Hari impamvu nyinshi cyane zishora kugukururira kugira ibice bimwe by’umubiri bipfa kandi wowe uhagaze kwisi y’abazima. muri ibyo nakubwira nka:

  • DIYABETE
  • ITABI
  • UMUVUDUKO WAMARASO URI HEJURU CYANE
  • IKORESHWA RY’IBINURE BYINSHI MU IFUNGURO RYAWE
  • N’ibindi bynshi,,,,

ibi byose bivuzwe haruguru nibyo nyambere mukuba inkomoko yo kuba igice kimwe cy’umubiri wawe cyakifata kikagira gitya kiti ndapfuye, ibaze ko n’igitsina cyawe kiri mubishora kurugeenda maze nuko ugasezera ku isi yababyeyi mugihe kigiye utaribaruka.

Ibishora guteza ibyago nkibi twavuze haruguru byose birashoboka kubyirinda, shyiramo ingufu nyinshi rero wisuzumisha kwa muganga cyane cyane DIYABETE kuko kukigereranyo cya 65% niyo ahanini ishobora kuguteza ibyago nkibi.

wari uzi ko muburyo bw’ubuvuzi bwose buzwi bushobora kugufasha aruko icyo gice cyarwaye bagicaho kikagenda burundu, hari n’ubundi buryo bw’ubuvuzi bushoboka mu bihugu byateye imbere.

 

ku nyigisho z’ubuzima bw’imyororokere tugeze ku gice cya 13 kibanziriza icya nyuma

 

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru