Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Isomere nawe: Burya kurya ibitunguru bitukura ubwabyo ni umuti utangaje.

Isomere nawe: Burya kurya ibitunguru bitukura ubwabyo ni umuti utangaje.

Iki ni ikibazo gikunze kwibazwa n’abantu benshi aho babona bateka cyangwa bagategurirwa amafunguro arimo ibitunguru bitukura ariko nyamara bagasigarana ibibazo byinshi bibaza intungamubiri umuntu yungukira mu kuba yafashe  igitunguru cyane cyane igitunguru gitukura  aha rero umunte wese wari ufite icyo kibazo uyu munsi niwo wawe ukabasha kugira bike byingenzi umenya kubyo umuntu yungukira mu kuba yariye igitunguru cyane kiriya gifite ibara rijya gusa umutuku.

Muri iyi nkuru MUBUZIMA.COM twabashakiye icyo abahanga muby’ibiribwa bagaragaza umuntu yunguka iyo afashe igitunguru gitukura mu mafunguro ye ya buri munsi. Twabegeranirije imimaro igera kuri irindwi utari uzi y’igitunguro gishobora kukumarira igihe cyose ugifata mu mafunguro yawe buri gihe.

  • Ubwirinzi bw’umubiri buriyongera.

Ibinyabutabire byitwa ‘Photochemicals’ dusanga mu gitunguru gitukura iyo tugifashe mu ifunguro burya ngo cyongerera ubushobozi Vitamini C, iyi Vitamini rero ngo ikaba  igira uruhare rukomeye mukongerera umubiri ubushobozi bwo kurwanya indwara cyane cyane indwara z’uruhu ndetse ndetse n’ishinya yo mu menyo.

  • Kugereranya ikigero cy’isukari umubiri ukeneye.

Muri iki gitunguro rero burya ngo habamo utunyabutabire bita Chromium, aka niko gafasha umubiri mukongera ikoreshwa ry’isukari bityo mu marasso ntihagire isukari y’umurengera iguma mu maraso.

  • Gikingira Kubyimbirwa

Ikindi gisa nigitangaje burya igitunguru cy’ibitseho nuko burya ngo kirinda umuntu kubyimbirwa aribyo bita ‘INFLAMMATION’ ndetse no kuzahazwa na za ‘INFECTIONS’  mundimi z’amahanga.

  • Bituma umuntu agira umutima muzima

Igitunguru gitukura burya ngo kibamo ubushobozi bwo gutuma inyama y’umwijima ivubura ibinure byitwa HDL ibi bikaba ari ibinure byiza bitagira ingaruka k’umutima ndetse n’imitsi y’amaraso, ariko kandi kubantu badakunda kurya ibi bitunguru hari ubundi bwoko bw’ibinure umwijima ukora byitwa LDL, ibi binure byo ni bibi cyane kuko bijya mu mitsi maze bigateza ibibazo byinshi byaba mu gutembera kw’amaraso, bityo umuntu akagira ibibazo nk’umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane.

  • Ubwirinza bwa Kanseri zitandukanye.

QUERCETIN, iki n’ikinyabutabire dusanga mutunguru gitukura ari nacyo gituma tubona igitunguru gifite rirya bara ritukura. Iyi Quercetin rero buriya ibangamira cyane gukura no gusagamba kutunyangingo dukuramo kanseri cyane cyane, kanseri y’ibere, prostate (Ku bagabo), kanseri y’urura runini, ndetse na kanseri y’udusabo tw’intanga ngore.

  • Kurinda uburibwe/ububabare.

Ubushakashatsi bugenda bukorwa hirya no hino nkuko tubikesha urubuga www.healthbenefitsofeating.com bwagaragaje ko iyo umuntu yumva ababara asa nuwokerwa akenshi bitewe no kurumwa n’udukoko tumwe na tumwe n’inzuki. icyo gihe rero ufata igitunguru ukagisiga neza neza aho ubabara maze nawe ukagenda wumva ugubwa neza nyuma y’akanya gato.

 

Ahaa, mwibineye rero ko igitunguru ari kimwe mubiribwa byakoreshejwe kuva kera ariko kkandi abazi icyo bimarira umubiri cya nyacyo ari hafi ya ntabo, uretse kumenya gusa ko ari ikirungo gituma amafunguro ahumura neza.

Koresha igitunguru gitukura cyane mu mafunguro yawe ya buri munsi maze ugire ubuzima buzira umuze.

 

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru