Ni hano uri
Home > Amakuru > Nyagatare: haracyagaragara abantu bakomeje kwiyahuza imiti y’ibishaka mugihe batwite.

Nyagatare: haracyagaragara abantu bakomeje kwiyahuza imiti y’ibishaka mugihe batwite.

Bamwe mu babyeyi baravuga ko imiti gakondo bamwe muri bagenzi babo batwite bafata mbere yo kubyara izwi ku izina ry’ibishaka ngo ikomeje kubagiraho ingaruka, bagasaba ubuyobozi kongera ubukangurambaga ngo iyi myumvire icike.

Nk’uko bamwe mu babyeyi babyivugira, ngo hari bagenzi babo bagifite imyumvire yo kumva ko kugira ngo umugore abyare neza bisaba ko anywa imiti ya kinyarwanda izwi ku izina ry’ibishaka, bibwira ko iri bubongerere ibise.

Mukaruyenzi Seraphine, ni umwe mu bagore bahamya ko abavuzi ba gakondo bamuhaye imiti izwi ku izina ry’ibishaka, ariko yemeza ko kuva yatangira kuyinywa itigeze imugwa neza, ahubwo ikaba yaranagize ingaruka mbi ku nda yari atwite.

Yagize ati“Yewe nabaye aho mbura urubyaro njya kwivuza mu bavuzi ba kinyarwanda baramvura, ntangirana n’inda nywa imiti y’ibishaka ngeze aho rero igihe kigeze njya ku bitaro banyohereza ku bitaro bikuru ngo kubera umwana yari yicuritse, kandi bambwiraga ko iyo uwunyoye ngo umwana aza neza.”

Bamwe mu babyeyi batewe impungenge na bagenzi babo banywa imiti gakondo ngo babone ibise

Uretse Mukaruyenzi wagize imyumvire yo gukoresha iyi miti gakondo itaraje no kumugwa neza, ndetse n’umwana yari atwite bikaza kumugiraho ingaruka, hari n’abandi bagore bahamya ko iyi miti yabagizeho ingaruka zikomeye cyane.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare Dr Nkunda Philippe, yemeza ko umubare munini w’ababyeyi bakira kuri ibi bitaro baba bakoresheje bene iyi miti gakondo, akibutsa aba babyeyi ko iyi miti bakwiye kuyizinukwa.

Yagize ati “Twakira ababyeyi navuga ko ari benshi baza bafashe iyo miti ya Kinyarwanda bavuga ko ari yo ibafasha kugira ibise kandi ikozwe mu byatsi, bo bamuha iyo miti ngo yongere ibise batamupimye ngo bamenye ngo uyu mwana nubwo ari bugire ibise ashobora kunyura mu matako?!”

Dr Nkunda asaba ababyeyi kujya bagana amavuriro yemewe kuko ari ho honyine bafite ubushobozi bwo kwita ku mubyeyi ndetse n’uwo atwite.

Zimwe mu ngaruka z’uyu muti witwa ibishaka nk’uko uyu muganga akomeza abivuga, ngo harimo gushwanyuka kwa nyababyeyi kubera ibise byinshi, kuvuka umwana ananiwe bikaba byamuviramo no gupfa n’izindi.

 

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru