Wahageze
Home > Ibindi byo kwiga > Turebere hamwe ibyo benshi bibaza nkibimenyetso biranga umugore utwite.

Turebere hamwe ibyo benshi bibaza nkibimenyetso biranga umugore utwite.

Iyo umugore atwite agira ibimenyetso bigaragaza ko atwite ariko buri nda igira uko ifata umugore kandi ibimenyetso by’uko umugore atwite biba bitandukanye kuko n’abagore batandukanye. Nyamara ariko hari ibimenyetso rusange bishobora kukwereka ko waba utwite. Ukimara rero kubibona cyangwa gukeka ko waba warasamye ni byiza kwipimisha ngo umenye uko ugomba kwitwara nko kuba wahagarika imwe mu myitwarire yakugwa nabi nko kunywa itabi, inzoga n’ibindi biyobyabwenge cyangwa indyo itajyanye n’uko umerewe.

False-Positive-Home-Pregnancy-Test-Results
DORE IBIMENYETSO BYEREKANA KO USHOBORA KUBA UTWITE

1.Kutabona imihango mu gihe usanzwe uyiboneramo: Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma utabona imihango mu gihe wateganyaga. Zimwe muri izo mpamvu ni

-guhangayika
-kwiyongera ibiro
-gusiba kunywa imiti iringaniza imbyaro, n’izindi.
N’ubwo izi ari zimwe mu mpamvu zishobora gutuma utabona imihango, akenshi ni byiza no gutekereza ko waba warasamye mu gihe utabonye imihango.

anigifc

2.Ubworohe cyangwa Uburibwe bw’Amabere:Iyo umugore akimara gusama akenshi amabere aroroha kandi akamubabaza nk’igisebe.

3.Kugira Isesemi: Abagore benshi bakunze kugira isesemi nyuma yo gusama. Nubona utangiye kugira isesemi nta mpamvu mu gitondo cyangwa mu kindi gice cy’umunsi uzakeke ko waba wasamye.

4. Kumva Umunaniro:Abagore benshi bumva umunaniro nyuma yo gusama no mu gihe cyose batwite. Ni ikimenyetso cyo gusama kuko umubiri uba uhinduye gahunda. Nubwo intege zishobora kwiyongera mu gihembwe cya gatatu cyo gutwita, mu minsi ya mbere rwose umugore aba ananiwe ku buryo bugaragara

5.Kwihagarika kenshi cyane:Mu minsi ya mbere yo gusama nyababyeyi yiyongera ubunini, amazi akaba menshi mu mubiri mu gihe umubiri urimo kwitegura ikura ry’umwana muri wo. Ibi biro byose bitsikamira uruhago, hamwe na ya mazi menshi mu mubiri bigatuma ukenera kunyara kenshi. Nubona rero ukenera kunyara kenshi kandi nta mpamvu zigaragara uzakeke ko kaba kabaye!

6.Guhumurirwa no guhurwa: Abantu bose barahumurirwa, ariko umugore utwite agira akarusho, ashobora no guhumurirwa n’ibyo undi muntu atshobora gumurirwa. Usanga kandi ibiryo byashimishaga umugore mbere yo gusama hari ubwo abihurwa akabyanga. Niba wakundaga imyumbati ubu niba uyibona ukenda kuruka ushobora kuba warasamye. Hari n’abagore nyuma yo gusama bifuza kurya ibitaribwa nk’umurayi,ibitaka n’ibindi.

7.Imihindukire mu Myitwarire:Mu gihe cyose cy’inda ariko cyane cyane mu ntangiriro zo gutwita imisemburo iba iri hejuru. Gutwita ni umurimo ukomeye umubiri wawe uba urwanira gutunganya neza ni yo mpamvu havuka intambara mu mubiri iyo urimo guhangana n’icyo kibazo.Uzasanga umugore ukimara gusama ashobora guseka,akarira,agasakuza byose mu gihe kimwe. Si uko aba ari umusazi ni uko ari ho umubiri uba ugeze.

8.Gucika umugongo: Nubwo abagore benshi bakunze gucika umugongo igihe gito mbere y’imihango, umugore ukimara gusama ashobora kumva aribwa n’umugongo bidakira. Umuti ni ukwikanda.

9.Kuribwa n’Umutwe:Abagore benshi nyuma yo gusama bumva bariwe n’umutwe kbera imihindukire mu misemburo y’umubiri. Ariko iyo umutwe ukurya wafata n’imiti yo kukorohereza ntihagire igihinduka, hari ubwo biba biterwa n’uko waba wasamye.

10.Gushyuha k’Umubiri:Akenshi k’umugore ukimara gusama usanga afite ubushyuhe bw’umubiri buri hejuru.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

3 thoughts on “Turebere hamwe ibyo benshi bibaza nkibimenyetso biranga umugore utwite.

    1. Mujye mukomeza kutwandikira mutubwire ibyo mushaka ko tuzajya tubabwiraho, sinibagirwe kandi no kubashishikariza ko mwajya mudusura no kuri YOUTUBE channel yacu ariyo MUBUZIMA TV.

Leave a Reply to DevothaCancel reply

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Subira haruguru
%d bloggers like this: