Ni hano uri
Home > Amakuru > OMS:Abasaga miliyoni 56 ngo barwaye inzoka zangiza ibihaha n’umwijima

OMS:Abasaga miliyoni 56 ngo barwaye inzoka zangiza ibihaha n’umwijima

Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima OMS ritangaza ko abantu barwaye inzoka za ‘trématodoses’ basaga miliyoni 56 ku isi.  OMS yashyize ahagaragara iyi mibare mucyumweru gishize.
OMS itangaza ko trématodoses ziterwa n’amafunguro atagiriwe isuku ihagije yiganje mo imboga ziribwa ari mbisi hamwe n’amafi.
OMS ivuga ko bihangayikishije cyane, kuko izi nzoka zangiza cyane ubuzima bw’abantu zikanagera mu bice bimwe by’ubuzima zikabyangiza. Amakuru dukesha urubuga www.who.int/fr

Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima OMS ritangaza ko abantu barwaye inzoka za trématodoses basaga miliyoni 56 ku isi.

OMS yashyize ahagaragara iyi mibare mucyumweru gishize. OMS itangaza ko trématodoses ziterwa n’amafunguro atagiriwe isuku ihagije yiganje mo imboga ziribwa ari mbisi hamwe n’amafi.

OMS ivuga ko bihangayikishije cyane, kuko izi nzoka zangiza cyane ubuzima bw’abantu zikanagera mu bice bimwe by’ubuzima zikabyangiza. Amakuru dukesha urubuga www.who.int/fr atangaza ko izi nzoka zigera mu bihaha by’umuntu zikabyangiza, kimwe no mu mwijima ziteramo idwara zikomeye zirimo kanseri.

Izi nzoka zikunze kugaragara mu migezi, mu nzuzi. Izo nzoka ntizataka abantu gusa kuko zangiza n’amatungo y’inyamabere kuburyo bukabije.

mubuzima.com turashishikariza abanyarwanda nabo ko bagomba guhashya iki kibazo bakomera ku isuku cyane cyane iy’ibiribwa hamwe no kugura amafi yizewe afite ubuziranenge

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru