Ni hano uri
Home > Amakuru > Igisubizo kirambye kubantu bapfaga bazize gutakaza amaraso menshi igihe babazwe cyabonetse.

Igisubizo kirambye kubantu bapfaga bazize gutakaza amaraso menshi igihe babazwe cyabonetse.

Isi yose yakomeje guhangayikishwa bikomeye n’umubare wabantu bapfaga bazize gutakaza amaraso menshi cyane igihe babaga bagiye kuvurwa aruko babazwe, cyane cyane mu bihugu bimwe na bimwe aho usanga poliki ya Leta ishishikariza abantu gutanga amaraso itaratera imbere, aha twavuga nk’abagore babyara babazwe cyangwa se n’abandi barwayi bose bakenera kuba babagwa, aha twafata nk’ingero ababa barwaye za Kanseri.

Kuri ubu hari agakoresho kashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi b’abanyamerika kitwa “HEMAFUSETM” aka gakoresho rero burya bagatekerejeho basanga gashobora kugira Ubuzima bw’abantu benshi cyane karokora, aho usanga nk’umuntu wagiye ku iseta “Theatre” bifashisha aka gakoresho bakaba bamuvomamo amaraso bagasiga make maze yamara gukorerwa ibyo yasabiwe na muganga amaraso bakayamusubizamo.

Imikoreshereze yaka gakoresho HEMAFUSE.

Ibyiza by’ubu buryo byo ni byinshi gusa icy’ingenzi nuko umuntu aba ashubijwe amaraso ye bwite, ibi kandi bikanakemura ikibazo cy’abantu bitwa abahamya ba Yehova aho bo ubusanzwe batemera ko umuntu wabo yakongererwa amaraso mugihe abaye make cyane nka nyuma yo kuba yabagwa, ikindi nuko birinda igihe cyajyaga gitakara umuntu yagiye gushaka amaraso, ikindi nuko nta n’ikibazo na kimwe kibaho iyo ushubijwe amaraso yawe nyine kuko aba ari ayawe.

Ngayo nguko, iterambere burya naryo rirakataje mugushyigikira iterambere ry’ubuzima bwa muntu iri niryo Terambere twakabaye tubona mbere. Reka dutegereze rero ubwo utu dukoresho tuzagerera hano iwacu.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru