Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Indwara yo gutakaza umusatsi (Alopecia areata) uyiziho iki?

Indwara yo gutakaza umusatsi (Alopecia areata) uyiziho iki?

Bibaho ko umwana muto cyangwa umusore waba umuhungu cyangwa inkumi ushobora kujya kwireba mu ndorerwamo ukoresha iwawe cyangwa muri salon aho bagutunganyiriza umusatsi ugasanga uhari ibice bimwe na bimwe ku mutwe wawe aho bigaragara ko umusatsi wagiye usa nupfuka cyangwa uhunnguka gahoro gahoro. 

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibitera kuba umuntu yagenda atakakaza umusatsi we cyane cyane wo ku mutwe kandi akiri muto. icyitonderwa ibi bitandukanye no kuzana uruhara bisanzwe bizwi.

Ninde ufite ibyago byo gutakaza umusatsi?

Iyi ndwara yo gutakaza umusatsi hamwe na hamwe mu mutwe yitwa ALOPECIA AREATA, buri muntu wese yayirwara, umuntu uyirwara nuba yagize ibyago byo kuba ubwirinzi bw’umubiri wawe bushobora guhindukira bukarwanya uturemangingo tw’umubiri wa nyiratwo byitwa AUTO-IMMUNE nuko rero iyo utwo turemangingo twatatse uturemangingo twawe dushinzwe kumeza umusatsi ku mutwe ibice byafashwe bihita bitangira kugenda bitakaza umusatsi gahoro gahoro.

Wafashwa mubuhe buryo uramutse ufite ikibazo nkiki cyo gutakaza umusatsi ku mutwe?

Hari ubushakashatsi bwinshi bugenda bukorwa kuri iyi ndwara, icyakora nubwo hari abemeza ko iyi hari aho idakira burundu, haria abemeza ko igorana gukira gukira ariko igenda ikira buhoro buhoro ukaba wakongera gusubirana umusatsi wawe ku mutwe nkuko wahoze.

nugan muganga wawe w’uruhu rero agasuzuma akenshi azahitamo kugura umuti wo Gupiriza mu mutwe aho umusatsi wagiye uranduka. umuti rero bakunda gutanga kuri iyi ndwara bawita Minoxidil 

Ngayo nguko rero ni ahawe ngo umenye neza iyi ndwara nuko ugane muganga hakiri kare kuko nibwo amahirwe yo gukira aba ari menshi.

Richard
Umunyeshuri wiga ubuvuzi muri kaminuza y'u Rwanda. Ushobora kutwandikira kuri email yacu ariyo: richarda2018@outlook.com

izindi nkuru bisa

Dusigire igitekerezo cyawe

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru