Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Hitamo kwirinda indwara ibabaza cyane ya ‘GOUT’

Hitamo kwirinda indwara ibabaza cyane ya ‘GOUT’

Iyi ndwara ya Gute(goutte) igararagazwa n’uko abasirikare b’umubiri birunda mu ngingo bigateza kubyimba, hagatukura, n’ububabare bukabije cyane cyane ku rugingo rwa mbere rw’ino ry’igikumwe, izindi ngingo ndetse n’impyiko.

Ibi biba byatewe n’uko aside irike (acide urique) iba yabaye nyinshi mu maraso kuko iyo aside iba idasohoka mu nkari neza cyangwa iri gukorwa mu maraso ari nyinshi cyane ku buryo yose itasohoka mu nkari; noneho igakora utubuye tukajya kwirunda mu ngingo. Icyo gihe, umubiri usa n’uwitabara ukoresheje abasirikare bawo, bigatera bya bimenyetso twavuze haruguru.

Iyi ndwara ikunda gufata abantu bakuru, cyane cyane abagabo, ntikunze kuboneka mu bagore kereka abacuze (menopausées) kubera ikibazo cy’imisemburo.

Ni iki gitera kwirundanya kwa aside irike?

Nk’uko twabivuze haruguru, gute (goutte) iterwa no kwirundanya mu maraso kwa aside irike, iyo igipimo cy’iyo aside kirenze garama 6 muri mililitiro100 (6gm/100ml) z’amaraso, icyo gihe irirundanya igakora amabuye. Ayo ni yo atangira kwirunda mu zindi ngingo (tissus et articulations) ari na byo bitera bya bimenyetso.

Aside irike nyinshi iva he?

Muri rusange gute ni indwara umuntu akomora ku babyeyi (hereditaire) ariko indyo umuntu afata ishobora kugira uruhare runini mu kuyitera. Indyo yiganjemo inyama zitukura na alukolo (alcool) nyinshi bishobora gutera cyangwa bikongera ubukana bw’iyo ndwara.
Aside irike ijya mu maraso binyuze mu nzira nyinshi ariko inzira y’ingezi ni igihe umuntu arya ibiryo birimo icyo bita pirine (purine) nyinshi (inyama, amagi, amafi, imboga zumye nka soya n’ibishyimbo). Ibyo biryo umuntu urwaye gute akwiriye kubyirinda. Ibyo biribwa byose, mu gihe cy’igogorwa ryabyo haboneka aside irike nyinshi mu maraso ihinduka umwanda mu mubiri. Impyiko zishobora no kwangirika igihe aside irike yabaye nyinshi mu maraso. Icyo gihe haba kwirundanya kw’ayo mu ngingo nyinshi: inkokora, amavi n’ubujana bw’ikiganza, biteza ububabare bukabije muri izo ngingo; ndetse zishobora gutakaza ishusho yazo (deformation).

Uko yirindwa:

Mu kwirinda gute (goutte), abantu bagomba kurwanya impamvu ziyitera:

-Kwirinda ko aside irike yaba nyinshi mu maraso

-Kwirinda kunywa alukolo (alcool) cyane

-Kwirinda kurya ibintu birimo inyubakamubiri nyinshi zikomoka ku matungo igihe uyirwaye.
-Kugabanya gukoresha cyane imiti igabanya amazi mu mubiri (diuretiques)

-Kubuza aside irike gukorwa mu maraso n’ibindi.
Indyo yabugenewe kandi ifatirwa ku gihe ishobora guhagarika iyi ndwara no kuyoroshya igihe bigitangira. Ibiryo bigenewe abarwayi ba gute bigomba kuba byujuje ibi bikurikira:
1-Kuba bifite purine nkeya kuko ari yo itanga aside irike mu maraso:
-Imboga rwatsi zose uretse epinari seleri, zom, folon, puwaro (poireau), amashu, puwavuro (poivron), concombre, perisili, mente (menthe), inyanya, beterave zitukura, ibirayi.
-Imbuto zitohatoshye: avoka, inanasi, imineke, indimu, amacunga, pamplemousse, mandarine, raisin, inkeri, cerises, imyembe.
-Imbuto zumye-Ibinyampeke: umuceri, ibigori, mil, amasaka. Mu gihe umuntu arwaye goutte ntagomba kubirya cyane.

Nubwo gute (goutte) ari indwara yo mu muryango, abantu bashobora gufasha uyirwaye gukomeza kubaho neza ntibihindure gahunda ze mu buzima. Ibyo ngo bishobora kugerwaho abantu bakurikije inama zose buhabwa na Muganga, cyane cyane guhindura imirire bafata indyo ijyanye n’iyo ndwara. Iyi ndwara ya gute (goutte) ntikira ariko ntacyo yatwara umuntu ukurikiza ibyo twavuze hejuru. Ngo umuntu ashobora kuyibana igihe kirekire, ntihagarike imigambi ye.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru