Ni hano uri
Home > Ibindi > Ese umuziki uwuziho iki? ese hari icyo umara m’ubuzima?

Ese umuziki uwuziho iki? ese hari icyo umara m’ubuzima?

Abashakashatsi batandukanye ku birebana n’imikorere y’umubiri w’umuntu cyane cyane ubwonko, bahamya ko umuziki ugira uruhare runini mu kongerera ubwonko ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bwiza kandi bworoshye.

Nk’uko tubikesha urubuga mouv.fr, iyo umuntu yumvise umuziki ugera mu bwonko ugakangura tumwe mu duce tw’ubwonko dushinzwe kumva injyana, utu duce rero ngo twifitemo ubushobozi butangaje bwo gufasha ubwonko gutekereza vuba cyane.

Uru rubuga kandi nyuma yo kuganiro n’umwe mu bashakashatsi ku mikorere y’ubwonko, rwatangaje ko iyo umuntu yumva umuziki kenshi byongera ubunini bw’agace gahuza ibice 2 by’ubwonko. Ibi bituma ibi bice bikorana mu buryo bworoshye bityo umuntu akarushaho gutekereza neza kandi vuba.

Kumva umuziki bituma ubwonko bubasha kubika ibintu byinshi, bwihuta mu gutekereza no kwibuka ndetse bikoroha gushaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye.

Urubuga sciencesetavenir.fr rwo rwagaragaje ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu mikorere y’ubwonko bo mu gihugu cya Finland muri kaminuza ya Helsinki batangaje ko nyuma yo kubigerageza ku bantu bari hagati y’imyaka 18 na 73, basanze buri muntu wese wumvise umuziki byibura iminota itari munsi ya 20 ubwonko bwe buba bumaze kwakira byishi kuburyo bubasha gukora neza kurusha ubw’umuntu utumva muzika.

Uru rubuga kandi rutangaza ko umuntu wumva umuziki cyane aba yifitemo ubushobozi bwo kubasha kumenya icyo abantu batekereza n’ubwo baba ntacyo bamubwiye. Abashakashatsi basobanura ko iyo umuntu akunda kumva umuziki ubwonko bwe bwiremamo ubushobozi bwo kumenya no gusobanukirwa amarangamutima y’abantu ku rwego ruri hejuru, mu gihe umuntu udakunda kumva umuziki akunze kwibeshya cyane ku bantu.

Umuziki kandi ngo ugira uruhare mu gufasha ubwonko gukoresha ibice byabwo bikwirakwiza umunezero, umutuzo n’amahoro mu muntu, ari nayo mpamvu akenshi iyo umuntu yumva ananiwe cyangwa abangamiwe mu buryo butandukanye ari byiza ko yumva umuziki kuko ufasha ubwonko gukwirakwiza ibyishimo mu mubiri. Ninayo mpamvu akenshi iyo umuntu atabasha gusinzira cyane cyane umwana, bisaba kumuririmbira umubiri we ukumva utuje kandi utekanye akabona gusinzira.

Si umuziki uwo ariwo wose ariko umuntu agomba kumva nk’uko urubuga franceculture.fr rubitangaza, kuko bisaba kuba ari umuziki udafite akavuyo kenshi cyane muri wo. Mu ngero z’injyana uru rubuga rwatanze harimo nka rumba yo mu gihugu cya Congo, Pop y’abahinde, zook, zumba n’izindi njyana zikozwe mu buryo bunogeye amatwi ariko butari urusaku nanone ku muntu uzumva.

By’umwihariko kandi, umuziki ufasha cyane ubwonko bw’umwana gukura. Urubuga e-sante.fr rutangaza ko umuziki wongera umwana ubwenge n’ubushobozi bwo kumva, gusobanukirwa no kuvuga. Umuganga w’inararibonye mu mikurire y’umwana yatangarije uru rubuga ko umuziki ugirira cyane akamaro umwana w’imyaka hagati y’ine n’itanu aho umuziki ufasha ubwonko kubasha gusobanukirwa ibyo abantu bavuga bityo akaba yabasha kubyumva neza, kubivuga uko bikwiriye ndetse no kubasha gutekereza mu buryo bwihuse kandi bwuje ubwenge.

Ibi kandi bihita byumvikana ko umuziki worohereza n’abana bakiri bato bafite ikibazo cyo kuvuga cyangwa se kwandika. Iyo bumvise umuziki ubwonko bwabo bwakira ayo majwi bukayabyaza umusaruro kimwe n’abantu bakuru twabinye haruguru, maze bigatuma bukanguka mu bice bimwe na bimwe birimo n’ibifasha umwana kubasha kumva no gusubiramo ibyo yumvanye abandi ndetse no kubisobanukirwa mu buryo bworoshye.

Mu gihe uri mu kazi, mu kiruhuko, mu bikorwa byawe bitandukanye by’umunsi aho bigushobokera hose, ni byiza ko wumva umuziki mu rwego rwo gufasha ubwonko gutekereza neza ndetse no gukora uko bikwiriye kugira ngo ubashe kubaho mu buzima bukunogeye ndetse n’abo mubana.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru