Ni hano uri
Home > Ibindi > Ese ibimeme ni ndwara ki? birashoboka ko yakira, ibirenge bikongera kumera neza

Ese ibimeme ni ndwara ki? birashoboka ko yakira, ibirenge bikongera kumera neza

5304_image
iyo utitaye ku kwivura iyi ndwara hari ubwo usanga amano yose yaracitse ibisebe gusa utabasha no kwambara inkweto.

Iyi ndwara y’ibimeme ni indwara ikunda gufata hagati  y’amano  irahangayikisha kuko usanga bibabaza kuko iyo ubirwaye ugasanga hafi ya buri hagati y’amano byarahafashe, bikakurya ndetse bikaba byanatuma ibirenge byawe bihumura nabi, bitaretse no gutuma ukomeza kwishimagura.

Gusa burya kubivura ntibisaba ibintu byinshi kuko hari umuti woroshye wakora iwawe mu rugo ;

Tungurusumu ; Fata agasate kamwe ka tungurusumu ugasekure usige ahantu hari ibimeme. Ushobora no gufata ako gasate gasekuye ukagashyira mu kirahure cy’amazi yabize ukayakandisha mu bimeme biri hagati y’amano.

Vinaigre ; fata agatambaro gafite isuke ugatose muri vinaigre ugende usigisha hagati y’amano gahoro gahoro.
Bisigeho ugiye kuryamana urarane n’amasogisi.

 

RDH0003_athletes%20foot%20footbath
ushyira ibirenge mu ibasi irimo vinegar ivanze mu mazi igihe kinga n’iminota 15.

 

Eau de javel ; Fata ikiyiko 1 cya eau de javel ugishyire muri litiro 4 z’amazi akonje. Yasuke mu ibasi ukandagizemo ibirenge umaremo iminota 15. Hanagura neza gahati y’amano ushyiremo poudre y’abana

Ubwo ni bumwe mu buryo bworoshye wa kwivura ibimeme byo hagati y’amano .

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru