Ni hano uri
Home > Amakuru > WHO: U RWANDA NGO RUHAGAZE NEZA MU GUKUMIRA EBOLA

WHO: U RWANDA NGO RUHAGAZE NEZA MU GUKUMIRA EBOLA

Umuryango wabibumbye wita kubuzima wakeje ministeri y’ubuzima mu Rwanda kubw’imyiteguro igamije kurinda no gukumira ko icyorezo cya Ebola cyibasiye igihugu gituranyi cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo cyakwirakwira no mu Rwanda.

Mumakuru yatangajwe kuwa 24 Nyakanga 2019, umuyobozi mukuru w’umuryango wabibumbye wita kubuzima (WHO) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yasabye ko u Rwanda rukomeza imyiteguro yarwo rwatangiye igamije gukumira ko icyorezo cya Ebola cyakwinjira kigakwirakwira k’ubutaka bw’u Rwanda ndetse yanemeje ko nta muntu numwe wari wagaragara ku butaka bw’u Rwanda.

“U Rwanda rumaze igihe rushyiraho amahugurwa mubice bigiye bitandukanye by’igihugu agamije guhugura ababifitiye ububasha mu rwego rwo gukomeza kwirinda Ebola mu nzego zose kuba ubwo icyorezo cyumvikanaga mubaturanyi hariya muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuva mu mwaka ushize,. Dusaba ko ibi bikorwa bykomeza mu gihe dukomeje kwemeza ko mu Rwanda ho nta Ebola irahaboneka kugeza ubu, nubwo urujya n’uruza rw’abantu hagati y’ibihugu byombi rwo rugikomeje” byavuzwe na Dr. Tedros.

Ikindi, byatangajwe ko ahantu hasaga 23 hateguriwe kukuba hakifashishwa mu kwita kubantu baramuka bagaragaraweho n’ibimenyetsi bya Ebola cg bakinjira mu gihugu cyacu bayifite. Aho hantu hasangwa mubitaro by’uturere 15 byatoranijwe bifite ibyago kurusha ibindi. umwitozo ugaragaza uko u Rwanda rwiteguye wakorewe mubitaro bya gisirikare i Kanombe , ibitaro by’akarere bya Gihundwe, ku kibuka mpuzamahanga cy’indege cya Kamembe, centre yo kuvuriraho Ebola ya Rugerero kugira ngo harebwe uko u Rwanda rwaba rwiteguye haramutse habonetse ufite ubwandu bwa Virus ya Ebola.

Abarenga 3000 babajyanama bubuzima ni bamwe mubahuguriwe ibya Ebola ndetse baranakingirwa harimo abarenga 1100 bo muri Gisenyi.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru