Ni hano uri
Home > Amakuru > COVID-19: MENYA IMPAMVU HASHYIZWEHO UBURYO BUSHYA BWO KUGUMA MU KATO MU RUGO.

COVID-19: MENYA IMPAMVU HASHYIZWEHO UBURYO BUSHYA BWO KUGUMA MU KATO MU RUGO.

Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita kubuzima OMS/WHO bavuga ko abantu bose basanganywe ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 BASHYIRWA MU KATO bakitabwaho bari mu bigo byagenwe. Iyo ibyo bigo bidahagije kuburyo bidashobora kwakira abantu bose basanganywe ubwandu bwa Corona virusi OMS/WHO Itanga ibwiriza rihamagarira kwibanda cyane kubarembye kurusha abanda ndetse nabatarembye cyane ariko bafite ibyago byo kuba bazahazwa nayo (imyaka > 60, abantu bafite ubundi burwayi nk’umutima cg diabete, indwara zi mu myanya y’ubuhumekero n’izindi… ).

SOMA INYANDIKO YOSE HANO YASOHOWE NA RBC

Ariko igihe abantu bafite corona virusi ariko batarembye kandi badafite aho gushyirwa mukato mu hari hateganijwe, hasobora kwitabazwa inyubako zitari izisanzwe zo kwa muganga nko mu bigo by’amahoteri, amashuri, munyubako zibibuga by’umupira (stade), mu nyubako z’imyidagaduro (Gymnasiums) aho bashobora kuguma kugera bakize bapimwa bagasanga ibizamini bikaza bigaragaza ko nta bwandu bwa corona virusi bagifite. Ikindi gishoboka nuko abantu bashobora kujya mu kato mu ngo zabo aho batuye. Umuntu wasanganywe ubwandu bwa CORONA VIRUSI ariko nta bimenyetso afite, adafitte nizindi mpamvu zisa nizo twavuze haruguru zakururira umuntu kuzahazwa na corona virusi, abo bashobora gukurikiranirwa mu ngo zabo bari mu kato mu ngo zabo.

Mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere ufite ubwandu bwa CORONA VIRUSI kuwa 14 Werurwe 2020. Ku itariki 21 Nyakanga 2020, umubare wabanduye wari ugeze kuri 1655 harimo 5 bapfuye bazize COVID-19, 848 bakize bagataha, 802 bari bakirwaye bitabwaho mu bigo bishinzwe kwita ku barwayi ba COVID-19. Iki cyorezo kigitangira mu Rwanda I Kigali habarirwaga ibigo bibiri (2)gusa byakira abantu bafite COVID-19. Uko abantu bafite ubwandu bagiye biyongera, byarenze ubushobozi bw’ibyo bigo bajyanwagamo, ibi byatumye hagira bimwe mu bigo nderabuzima byitabajwe bihindurirwa inshingano zo kwakira abandi barwayi basanzwe bitangira kwifashishwa mu kwakira no gufasha abantu bafite ubwandu bwa CORONA VIRUSI.

SOMA INYANDIKO YOSE HANO YASOHOWE NA RBC

Ku itariki 21 Nyakanga 2020, hari hamaze kuboneka ibigo Cumi n’umunani (18) bishobora kwakira no kwita kubarwayi ba COVID-19 aribyo ibigo nderabuzima icyenda (9), amashuri arindwi (7), byose hamwe harimo ibitanda byabarwayi 1986. Kuva ku itariki ya 01 Kamena 2020, nyu yo kugaragara ubwandu mu karere ka Rusizi, hhabayeho kwiyongera kwabantu bafite ubwandu bwa CORONA VIRUSI kukigero cyo hejuru kitari gisanzwe ari no muri icyo gihe kandi hafungurwaga ingendo zo mu ndege zigamije ubucuruzi, ubukerarugendo bw’abaturutse hanze ndetse n’ubwimbere mu gihugu, nyuma yibi byose bikekwa ko ubwandu buzakomeza kwiyingera.

SOMA INYANDIKO YOSE HANO YASOHOWE NA RBC

IMPAMVU YO GUSHYIRAHO AKATO KO MU NGO NI IYIHE?

Guhindura ibigo nderabuzima bikaba bimwe mu bigo byakira bikanita ku bantu basanganywe ubwandu bwa COVID-19 byahindutse imbogamizi ikomeye ku bantu bari basanzwe bahivuriza izindi ndwara zisanzwe. Uko igihugu kigenda gifungura ibikorwa bizahura ubukungu, amashuri, amahoteri, ibigo bya Leta n’ibyabikorera. Bigaragara ko bitazakomeza gushoboka ko ibigo nderabuzima bizakomeza gutanga Services zijyanye no kwakira no kwita ku barwayi ba COVID-19. Ibi rero bikaba bituma harebwa ubundi buryo burambye abantu bafashwamo igihe bafite COVID-19 ariko batarembye cg batagaragaza ibimenyetso bya COVID-19 aribwo kujya mu kato mu ngo zabo akaba ariho bakurikiranirwa kugira ngo n’ubundi buzima bw’igihugu nabwo bukomeze. Ubu buryo kandi buzagabanya cyane igiciro cyatangwaga na Leta mu kwita ku barwayi ba COVID-19 badafite ibimenyetso ndetse nababaga bashyizwe mu kato hagitegerejwe ko hakorwa Ibizamini byabo ngo bamenye uko bahagaze.

Imibare ihari kugeza ubu igaragaza ko mu Rwanda abagera kuri 70% babanduye COVID-19 biganjemo abadafite ibimenyetso/ abatarembye bakeneye gusa kuba mu kato no guhabwa ubufasha bw’ibanze  kugira ngo bakire kandi ibi birashoboka ko byakorerwa mu ngo aho abantu batuye. Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yahisemo guhindura imikorere, abantu bafite COVID-19 ariko batarembye ndetse bataragaragaza ibimenyetso byayo ko bajya bakurikirwanirwa mu ngo zabo.

SOMA INYANDIKO YOSE HANO YASOHOWE NA RBC

Abasanganywe ubwandu bwa COVID-19 barembye nibo bazajya bashyirwa mu bigo byita ku barwayi ba COVID-19.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru