Ni hano uri
Home > Amakuru > COVID-19: IJANISHA RYA 40% RY’ ABANTU BABANA NA COVID-19 BATABIZI.

COVID-19: IJANISHA RYA 40% RY’ ABANTU BABANA NA COVID-19 BATABIZI.

Ikigo cy’igihugu cyabanyamerika gishinzwe kurwanya indwara no kuzirinda (CDC) cyashyize hanze ikigereranyo fatizo cyabantu nibura bashobora kuba babana ndetse bakagendana nicyorezo cya COVID-19 batabizi kandi nta kimenyetso na kimwe bagaragaza.

CDC yavuze ko nkuko byagaragaye ko abana bato badakunze gufatwa na COVID-19 ngo ibazahaze barembe yewe bagere naho Babura ubuzima bwabo. Ibi ngo bituma niyo baramutse bagize aho bandurira corona virusi bakomeza kuyigendana ari nako babasha kuyikwirakwiza ariko bo batabaza kugera kurwego rwo kugira ibimenyetso byayo tuzi nka; umuriro, guhumeka nabi, kubabara mu muhogo, n’ibindi bimenyetso byose bimeze n’ibicurane ndetse nibindi…

Ni muri urwo rwego mubushakashatsi bwakozwe nicyo kigo, hagaragaye ko abarenga 40% buriya ngo bashobora kuba bagendana agakoko ka CORONA VIRUS nta kimenyetso na kimwe bagaragaza cyane cyane abana bato ariyo mpamvu ngo abana aribo bashobora kuzanira ibyago bya CORONA VIRUSI abantu bakuru bo baba batagize aho bajya baba bagumye mu ngo.

Mucyo turusheho kurinda abana bacu kugendagenda bitari ngombwa ari nako turushaho kubahiriza ingamba zose zashyizweho na Leta yacu zijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru