Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Menya ko nta kiza nko kunywesha imiti izwi nka Coartem amafunguro yiganjemo ibinure.

Menya ko nta kiza nko kunywesha imiti izwi nka Coartem amafunguro yiganjemo ibinure.

Nubwo abantu barwaye malaria barangwa no kugira iseseme, kubura ubushake bwo kurya (appetit) ni byiza gufata amafunguro arimo ibinure (fatty meals) igihe cyangwa mbere gato yuko unywa ibinini bya Coartem bivura malaria kuko bifasha umuti kwinjira mu maraso(drug absorption) kukigereranyo gihagije ngo umuntu abe yakira neza.

Umuti wa Coartem burya n’imbumbe y’imiti 2 ariyo: artemether na lumefanthrine, ubushakashatsi bwagaragaje ko ingano y’ umuti lumefanthrine uboneka mumaraso y’ umuntu wawunywesheje amafunguro arimo ibinure (fatty meals) uruta inshuro 16 umuntu wawunyweye wonyine.

Abahanga kandi bagaragaje ko hadakenewe ibinure byinshi kugirango coartem ibashe gukora neza. Ku muntu ushobora kubona amata ikirahure cy’ amata kiba gihagije kugira ngo umuti ujya mumaraso kukigereranyo gihagije ubashe kuba wakinjira mumaraso neza.

IKITONDERWA: Ntamuntu ukwiye kujya ashingira kuri aya makuru gusa ngo afate ibyemezo ku buzima bwe nta nama yabigiriwemo na muganga ubifitiye uburenganzira.

Nyamuneka jya wishimira gusangiza abandi amakuru nkaya afasha mu kubungabunga amagara burya uba ukijije benshi cyane. www.mubuzima.com izafatanya n’abanyarwanda bose mu kubungabunga no kuzamura ikizere cy’ubuzima.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru