Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > COLON CANCER: MENYA INDWARA YA KANSERI YAHITANYE ICYAMAMARE CHADWICK BOSEMAN

COLON CANCER: MENYA INDWARA YA KANSERI YAHITANYE ICYAMAMARE CHADWICK BOSEMAN

Uyu ubaye umunsi wa 2 nyuma yo kumvikana inkuru yincamugongo hirya no hino mubitangazamakuru nimbuga nkoranyambaga zitandukanye y’urupfu rw’umwirabura w’umunyamerika CHADWICK BOSEMAN wamamaye cyane muri Filimi zitandukanye nka ‘BLACK PANTER’ wavutse mu mwaka wa 1977 akaba nawe yitabye Imana muri uyu mwaka wa 2020 akaba yitabye Imana agejeje Imyaka 43 yamavuko.

Ushaka gusoma inkuru irambuye kanda HANO.

Uyu mugabo akaba yitabye Imana azize indwara ya Kanseri yo mu rura runini ‘Colon cancer’. Ngo uyu mugabo yamenye ko afite iyi Kanseri ahagana mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 akaba amaze imyaka ine abaganga bagerageza ibishoboka byose ngo barebe ko bashobora kurengera ubuzima bwe ariko nyamara byanze Imana iramuhamagara.

Nibiki byongera ibyago byo gufatwa n’iyi indwara ya kanseri y’urura runini?

Indwara ya kanseri igira amoko menshi, nubwo kanseri nyinshi zifite ibyo zihuriyeho mubyagukururira ibyago byo kuyirwara, kanseri y’urura runini ‘colon cancer’ hari ibyayo yihariye ukwayo yonyine.

Ushaka gusoma inkuru irambuye kanda HANO.

Ibintu bitandukanye byagukururira cg byongera ibyago byo kurwara Kanseri iyo ariyo yose ni ibi bikurikira;

  • Kugira umuntu wo mumuryango warwaye Kanseri iyo ariyo yose nawe bigukururira kuba wazarwara indwara ya kanseri.
  • Kugira umubyibuho ukabije, ibi nabyo abahanga mubyubumenya muntu bakoze ubushakashatsi basanga ko umubyibuho ukabije ari imwe mu mpamvu zikomeye zikururira umuntu kuba yafatwa n’indwara zitandukanye harimo na Kanseri.
  • Kunywa itabi; itabi n’ibirigize ni kimwe mu burozi bwangiza imiyoboro y’amaraso ndetse hakiyingeraho n’uturemangingo dutandukanye. Ibi bikarishyira ku mwanya wa mbere ku isi mubikururira abantu benshi kurwara Kanseri zahantu hatandukanye.
  • Kuba uri umwirabura w’umunyamerika cyane cyane kubagabo byagaragaye ko bakunze kudwara Kanseri kurusha abazungu.
  • Kunywa inzoga nyinshi.
  • Kudakora imyitozo ngororamubiri.
  • Kuba usanzwe urwaragurika indwara zo murwungano ngogozi.
  • Ubwoko bumwe na bumwe bw’imirire: aha twavuga nk’inyama zitukura zinka, ingurube, imyijima, intama n’izindi kugira ikigero cya vitamini ya D kiri hasi.
  • Imyaka y’ubukure ufite; hagati y’imyaka 40 – 50.
  • Kuba ufite ubundi burwayi nka Diabete

ICYITONDERWA: Izi ngingo zose tuvuze harugu ntabwo zitondetse hakurikije itonde ryazo mu kurushanwa ubukana bwo gukururira umuntu kurwara kanseri iyo ariyo yose.

Izi ngingo zose tuvuze harugu kandi umuntu ashobora kuzigira zose cg akagira zimwe muri zo ibyo nabyo bikamukururira kugira iyi ndwara.

Ikindi abantu twakwibandaho ngira ngo mwabibonye ko hari impamvu zimwe na zimwe umuntu yakwirinda nizindi udashobora kwirinda. Ni ahawe ho gufata iya mbere ukirinda aho bishoboka.

Ushaka gusoma inkuru irambuye kanda HANO.

SOBANUKIRWA N’IBIMENYETSO BY’UMUNTU UFITE KANSERI.

Hari ibimenyetso abantu bose barwaye Kanseri bahuriraho ariko hakaba hari n’ibindi abantu bagira b’umwihariko bitewe n’igice iyo kanseri iba yafashe.

Ibimenyetso rusange kubarwayi ba kanseri bose ni ibi;

  • Ububabare budasanzwe budapfa guhagarikwa n’imiti ivura ububabare.
  • Kunanuka bikabije kandi urya indyo yuzuye buri munsi.
  • Guhurirwaho n’urusobe rw’indwara kubwo gutakaza ubudahangarwa bw’umubiri.
  • N’ibindi…

Ibimenyetso byihariye kubantu barwaye kanseri yo murura runini ‘colon cancer’

Ushaka gusoma inkuru irambuye kanda HANO.

Ibimenyetso rusange hiyongereyeho;

  • Kuribwa munda
  • Kwituma amaraso
  • Kujya mubwiherero mubyukuri ukumva ataruhutse muburyo buhagije.
  • Guhora wumva ufite igisanze cyo kujya mubwiherero
  • N’ibindi…

Usanze ufite bimwe muri ibi bimenyetso twavuze haruguru wakwihutira kugana kwa muganga hakwegereye bakagusuzuma ukamenya neza uko uhagaze.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru