Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Uko imiti igira umumaro ninako kandi imiti ari uburozi. Gira icyo wigira kumuti wa BRONCALENE.

Uko imiti igira umumaro ninako kandi imiti ari uburozi. Gira icyo wigira kumuti wa BRONCALENE.

BRONCALENE NIKI?

Broncalène n’ umuti ugizwe n’ imiti 2 : Pholcodine na Chlorphenamine ukaba ari umuti ukoreshwa mu kuvura inkorora yumutse idafite igikororwa cyane cyane ifata mu masaha ya nijoro kubana Nabantu bakuru.

NIRYARI UDASHOBORA GUKORESHA BRONCALENE?

birabujijwe gukoresha uyu muti igihe:
-Wonsa
-igihe ufite ikibazo cyo kudahumeka neza
-igihe ufite ikibazo cyo kwihagarika cyatewe na prostate

UKO BAKORESHA BRONCALENE -Sibyiza gukoresha Broncalene igihe inkorora yawe izana igikororwa niyo cyaba kidacika ngo ugicire kuko muri icyo gihe gukorora aba ari uburyo bwo kwirwanaho kumubiri kugirango ubisohore. -Ntago byemewe gukoresha uyu muti hamwe nindi miti y inkorora (expectorat, mucolytique) -Ntago ari byiza kunywa inzoga igihe uri kunywa uyu muti. -igihe Utwite ntago ari byiza gukoresha uyu muti.

UKO BAWUFATA

Broncalene yabantu bakuru: -ikiyiko kinini cyangwa ml 15 ushubora kongera kunywa nyuma y amasaha 4 nibura igihe bibaye ngobwa.

Broncalene y’ abana
– Umwana ufife ibiro hagati ya 14-18: mililitiro 5 ushobora kongera gufata nyuma yamasaha 6, nturenze incuro 3 k umunsi. – Umwana ufite ibiro biri hagati ya 18 na 24 (imyaka 6-7): miliritiro 5 ashobora kongera gufata nyuma yamasaha 4, nturenze incuro 4 kumunsi. -umwana ufite ibiro biri hagati ya 24 na 30 (imyaka 8-10): mililitiro 15 ashobora kongera gufata nyuma yamasaha 6, ntarenze incuro 3 kumunsi. -Umwana ufite ibiro biri hagati ya 30-50 (imyaka 11-14): mililitiro 15 ashobora kongera gufata nyuma yamasaha 4, ntarenze incuro 4 kumunsi.

Biba byiza iyo ukoresheje uyu muti igihe ukunda gukororera . Niba ukunda gukorora nijoro ukawufata nijoro.
Nibyiza kandi gutangira uyu muti nimugoroba kugirango wirinde gusinzira bishobora guterwa nuyu muti.

INGARUKA MBI ZISHOBORA GUTERWA NUYU MUTI -Gusinzira
-Isereri
-Kuma mukanwa.

inkurudukesha abanditsi ba: imitii@instagram

 

ushobora kutwandikira kuri email yacu ariyo mubuzima5@gmail.com maze nawe ukaba utanze umusanzu ukomeye kubuzima bwabanyarwanda. cyangwa ukiyandikisha kujya ubona inkuru nshyashya buri gihe zanditswe kuri uru rubuga, biroroshye, fungura urubuga mubuzima.com maze urebe aho biyandikishiriza “subscribe”maze ushiremo email yawe ukande ahanditse ngo SUBSCRIBE.

Richard
Umunyeshuri wiga ubuvuzi muri kaminuza y'u Rwanda. Ushobora kutwandikira kuri email yacu ariyo: richarda2018@outlook.com

izindi nkuru bisa

Dusigire igitekerezo cyawe

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru