Ni hano uri
Home > Wari uzi ko...? > Birakabije abagore gukuramo inda.

Birakabije abagore gukuramo inda.

Ubushakashatsi bwakoze n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS hamwe n’ikigo Guttmacher Institute, bwagaragaje ko 25% by’abagore batwara inda ku isi bazikuramo buri mwaka, bivuze ko umugore umwe kuri bane batwite buri mwaka akuramo inda. Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru the Lancet, bwerekana ko buri mwaka abagore miliyoni 56 bakuramo inda.

Abahanga bavuga ko umubare w’inda zikurwamo buri mwaka ku isi wazamutse, aho wavuye kuri miliyoni 50 wariho hagati ya 1990 na 1994 ugera kuri miliyoni 56 hagati ya 2010-2014, nkuko na BBC yabitangaje.

Mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere niho hagaragara umubare munini w’inda zikurwamo bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage n’icyifuzo cyo kugira umuryango w’abantu bake.

Imibare yerekana ko umubare w’inda zikurwamo kuri buri muntu itahindutse mu bice byinshi bikennye ku isi, mu gihe mu bikize ho yagabanutse iva kuri 25 igera kuri 14 ku bagore 1000 bafite imyaka y’uburumbuke.

Abashakashatsi bavuga ko imibare y’abakuramo inda mu bihugu bitandukanye ari imwe urebye ku bijyanye no kuba gukuramo inda byemewe n’amategeko cyangwa atabyemera.

Baraburira ko amategeko abuza gukuramo inda adakuraho umubare w’izikurwamo, ko ahubwo ashobora gutuma abantu babikora mu buryo bunyuranye na yo bikaba bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga .

Raporo y’ubu bushakashatsi yerekana ko ibihugu byo mu majyefo y’umugabane wa Amerika ari byo bifite umubare munini w’abakuramo inda cyane ugereranyije n’ibindi bice ku isi kuko umwe ku bagore bane batwite ayikuramo buri mwaka.

Ubu bushakashatsi buvuga ko gukuramo inda byiyongereye mu Burengerazuba bw’ u Burayi ku mpamvu ngo zishobora kuba zifitanye isano n’ubwiyongere bw’abagore bahimukiye baturutse mu Burasirazuba bw’uyu mugabane n’izindi.

Dr Bela Ganatra,uturuka muri OMS,ati″ Umubare munini w’abakuramo inda twabonye muri ubu bushakashatsi, werekana gihamya yuko hari ibikenewe gukorwa no kongera uburyo bwo kugera kuri serivisi zifasha abagore kwirinda gutwara inda.

Kuri we ngo gukoresha uburyo bugezweho mu kwirinda gusama ni byo bidahenze ku bagore n’umuryango muri rusange aho gutwara inda zitateganyijwe no gushyira ubuzima mu kaga.

Gusa nanone ubu bushakashatsi buvuga ko igisubizo atari ugukoresha ubwo buryo bwonyine.

Ngo abagore benshi bavuga ko bahitamo kudakoresha uburyo bwo kwirinda gusama batinya ingaruka zabyo no guhezwa cyangwa batekereza ko n’ubundi hari amahirwe macye yo kubabuza gusama.

Mu Rwanda, nta bushakshatsi burakorwa bwerekana umubare w’abakuramo inda.Icyakora hari itegeko ryemerera umuntu kuyikuramo nubwo ritavugwaho rumwe, aho bamwe bagaragaza ko ririmo amananiza.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa akuramo inda harimo kuba yarafashwe ku ngufu, kuba yatewe inda n’uwo bahuje isano,kuba yatewe inda akiri umwana ku buryo byamugiraho ingaruka mbi ku buzima bwe n’ubw’umwan yaba ku mubiri ndetse no mu mutwe, kuba yamugiraho ikibazo igihe akomeje kuyitwita, kuba yagira ikibazo ku mwana atwite igihe bigaragara ko nta mahirwe uwo mwana yagira yo kubaho cyangwa se igihe binagaragazwa n’ibizamini bya muganga ko umwana wavuka ashobora kudakura neza bitewe n’ibibazo bitandukanye ku bwonko cyangwa izindi ngingo ze.

Na none igihe umugore yatewe inda atabyiteguye ndetse akaba anabona azagira ihungabana no kubura ubushobozi bwo kwita ku mwana wavuka cyane cyane igihe uwayimuteye atiteguye kumufasha kurera umwana cyangwa se n’igihe umuryango utamwakira neza icyo gihe ashobora gufata icyemezo cyo gusanga umuganga wabyigiye kugira ngo amufashe kuyikuramo.

Mu bihugu byateye imbere nko muri Amerika ahari amategeko yemerera abagore gukuramo inda, ngo abakobwa n’abagore bagera kuri 40% baba barakuyemo inda mu gihe runaka mu buzima bwabo.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru