Wahageze
Home > Wari uzi ko...? > Ibintu 5 byiza bizanwa no gukaraba amazi akonje.

Ibintu 5 byiza bizanwa no gukaraba amazi akonje.

Ushobora gusanga nawe uri mu mubare wa benshi batinya amazi akonje bakikundira ashyushye, uretse ko hari ubwo uyoga ariko kubwo kubura uko ugira ubundi wagahisemo kutazigera uyikoza mubuzima bwawe bwose, muri iyi nkuru abannditsi ba mubuzima.com babatohoreje ubushakashatsi bwanditseho n’ikinyamakuru cya lifehack.org aho usanga batubwira ko hari ibyiza byinshi byagaragaye byo gukoresha amazi akonje mu gihe dukoora isuku yo kumubiri wacu aho gukoresha amazi ashyushye.

Gusa mbere yuko tubabwira tumwe mutumaro two gukaraba amazi akonje, reka tubanze turebere hamwe ukuntu gukaraba amazi ashyushye ari ukwishimisha gusa kandi nyamara nta nicyo bikumarira kubijyanye n’ubuzima bwiza. ahubwo benshi bakemeza ko bigira uruhare runini cyane mu kwangiza ubuzima k’uburyo bukabije. Biravugwa ko abagiriki aribo bakoze ibyuma bishyushya amazi dukaraba ariko kandi igitangaza nikimwe kandi n’isi yose ikomeza kwibazaho nuko abagiriki nabugingo nubu bagikaraba amazi akonje

reka turebere hamwe ibanga ryihishe mu mazi akonje.

Amazi akonje ngo afasha mugutwika ibinure byo mu mubiri.

Usanga ari urugamba rwa benshi kuri iyi si ya rurema muri iki gihe arwana urugamba rwo kugabanya ibinure, ariko ubushakashatsi bwerekanye neza ko ibinure bishobora kugabanywa no gukaraba amazi akoonje. Ubusanzwe bizwineza ko umubiri ugira uburyo bwo kwirinda igabanuka rikabije ry’umuriro wo mu mubiri w’umuntu bizwi mu ndimi z’amahanga nka ‘Thermoregulation’ aha rero ngo iyo umubiri uwushyizeho amazi akonje ngo umubiri ugerageza kuzamura ubushyuhe maze iyo ubwo bushuhe buzamutse abashakashatsi batangaje ko ari ubwo bushyuhe bugenda butwika ibinure benshi tutifuza.

Amazi akonje ngo agarura ubuzima k’umuntu uvuye mu myitozo ngorora mubiri.

Abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa biruka kumaguru burya ngo iyo bavuye kwirukanka bose bateganirizwa amazi akonje cyane nk’urubura yo kuza gukaraba, byaragaye rero ko iyo bakarabye aya mazi bagarura ubuyanja kurusha undi ukora bene aka kazi wakaraba amazi ashyushye.

Amazi akonje kandi ngo burya ashobora no gukangura umubiri.

Iyo umubiri unaniwe cyane usanga umuntu atangiye gusinzira, gusa ibi hari n’ubwo bidaterwa no kunanirwa ahubwo bigaterwa nicyo dukunda kwita ‘stress’. ubushakashatsi buvuga ko burya amazi akonje ashobora gukangura umubiri ukarushaho gukora neza cyane. ibi biterwa n’uko ubushobozi bwo kwinjiza umwuka mwiza duhumeka ‘OXYGEN’ buriyongera ikindi kandi kugira ngo umubiri uzamure ubushyuhe bwo guhangana n’ubukonje bituma umutima utera cyane bityo umuntu akagira imbaraga.

Amazi akonje kandi ngo ashobora kuba azamura ubwirinzi bw’umubiri ndetse amaraso akarushaho no gutembera neza mu mubiri.

Murugamba rwo kuzamura ubushyuhe bw’umubiri iyo woze amazi akonje, ibice byose by’umubiri birakora harimo n’ingirangingo zishinzwe kurema uduce dushinzwe kurinda umubiri wacu natwo tukarushaho gukorwa kurwego rwo hejuru. ikindi kandi n’uko amaraso arushaho kugenda neza bityo bikakurinda indwara karande nkaza ‘hypertension’ ariwo muvuduko ukabije w’amaraso.

Guha uruhu n’umusatsi isura nziza.

Biravugwa ngo niba ushaka kugabanya iminkanyari ihatire gukaraba amazi akonje, kuko ngo ubwo amazi ashyushye yo atuma uruhu rwawe ruhinamirana, amazi akonje yo atuma uruhu rwawe rwegerana maze rukagaragara rubobereye rusa neza cyane. aya mazi kandi ngo atuma umusatsi wawe ugaragara neza cyane.

Ngayo nguko, nahawe rero kwisubiraho ukajya ukaraba amazi ashobora kugufasha kurinda amagara yawe.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Subira haruguru