Aya nandi mahirwe ku banyarwanda twese, aho tubonye uru rubuga rushya https://mubuzima.com ruzajya rutwungura ibitekerezo kubijyanye n’ukuntu twabunganga ubuzima bwacu, arega burya ngo amagara araseseka ntayorwa, mucyo rero turushyigikire dufatanye kungurana ubumenyi mu by’ubuzima, dukomeze tunezerwe dutera imbere ariko tunarushaho kuramba.

mubuzima.com igamije guteza imbere ikoranabuhanga mu gukwirakwiza ubumenyi mu by’ubuzima; tworohereza abantu kubona amakuru y’ingeri zose kuri internet ku buryo bwihuse kandi bworoshye. mubuzima.com ifite inzozi zo kuzaba imwe mu site ya interineti ari ku isonga mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu kumenyesha abanyarwanda by’umwihariko ibijyanye n’ubuzima bwacu, ndetse no muri Afurika muri rusange.