Ni hano uri
Home > Amakuru > Wari uzi ko umubare w’abatabona uzikuba 3 mu wi 2050? Reba impamvu.

Wari uzi ko umubare w’abatabona uzikuba 3 mu wi 2050? Reba impamvu.

Umubare w’abantu bafite ubumuga bwo kutabona ku Isi ushobora kuzaba warikubye gatatu mu 2050 bakava kuri miliyoni 36 bariho ubu bakagera kuri miliyoni 115 bitewe n’ubwiyongere bw’abantu ndetse no gusaza kwa benshi.

Inkuru dukesha igihe.com batangaje ko Ubushakashatsi bwasohotse kuri uyu wa Kane ku itariki ya 3 Kanama 2017, bwakozwe bukanandikwa mu kinyamakuru Lancet Global Health journal cyandika ku buzima, bugaragaza ko abantu bafite uburwayi bw’amaso butavurwa n’amadarubindi cyangwa ngo bukire bayabaze, nabo bazikuba ishuro hafi y’eshatu, bakazava kuri miliyoni 217 bakagera kuri miliyoni 588 muri uwo mwaka.

Bwagaragaje kandi ko uduce tuzibasirwa cyane ari utwo ku mugabane wa Afurikana Aziya.

Bwerekana ko mu mibare yaturutse mu bihugu 188 yarebaga ku bwiganze bw’abafite ubwo bumuga, umubare w’ababufite muri buri tsinda ry’abantu ( Abagabo, abagore, abana, abakuze, abakiri bato,…) waragabanutse ukava kuri 0.75% mu 1990 ukagera kuri 0.48 mu 2015.

Umubare w’abafite ubumuga bukomeye bw’amaso nawo waragabanutse bava kuri 3.83% ugera kuri 2.9% mu gihe nk’icyo.

Umwe mu bagize uruhare mu kwandika ubwo bushashatsi wo muri kaminuza ya Anglia Ruskinyo mu Bwongereza yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko “ibyo byatewe no kuba ubuvuzi bwaragiye butera imbere”.

Gusa avuga ko iyo mibare igenda yiyongera bitewe n’uko abantu bagenda basaza. Yavuze ko uburwayi bukomeye bugaragara mu bantu bakuze.

Ubwo bushakashatsi ntibwitaye ku iterambere rishobora kuzaza mu buvuzi, cyangwa koroherezwa mu kugera kuri serivisi z’ubuvuzi. Ati “ Nta muntu ushobora kubireba ngo amenye uko bizagenda.”

Ubwo bushakashatsi busobanura ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ari umuntu utabasha kwitwara mu modoka, utanabasha kumenya uwo bahuriye mu muhanda.

IGIHE bakomeza bandika ko Bourne yavuze ko kugira ngo umubare w’abatabona ugabanuke, hagomba kongerwa imbaraga mu buvuzi haba ku rwego rw’igihugu, mu karere no ku Isi muri rusange.

Richard
Umunyeshuri wiga ubuvuzi muri kaminuza y'u Rwanda. Ushobora kutwandikira kuri email yacu ariyo: richarda2018@outlook.com

izindi nkuru bisa

Dusigire igitekerezo cyawe

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru