Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Turebere hamwe umumaro nyawo w’abajyanama b’ubuzima kukuboneza urubyaro.

Turebere hamwe umumaro nyawo w’abajyanama b’ubuzima kukuboneza urubyaro.

Abajyanama b’ubuzima ni bantu ki? aba ni abafashamyumvire mubyubuzima batanga ubufasha bwibanze aho kumudugudu, aha twavuga nko kuba yavura indwara zitararengerana nka za Malariya ikindi kandi nuko ashobora no kugira uruhare runini mu kwigisha umuryango nyarwanda andi masomo abafasha kwirinda, urugero nk’amasomo ajyanye n’uburyo buboneye bwo kuboneza urubyaro ni muri urwo rwego rero Umujyanama w’ubuzima akeneye amahugurwa ahagije yerekeranye n’uburyo bwo kuboneza urubyaro, akamaro kabwo, ingaruka zishobora guterwa n’uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse no kumenya kugira abantu inama .

 Bakeneye kandi gukurikiranwa n’umuntu wabahuguye wo mu kigo nderabuzima.

 Ariko bafite akamaro kanini mu kohereza abakiriya aho batangira izo serivisi.

 Bafite n’akamaro gakomeye mu kuganira n’abagabo no kubakangurira mu kugira uruhare mu kuboneza urubyaro n’ibindi byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere.

kimwe n’ibindi byinshi abajyannama b’ubuzima bashinzwe tutagarutseho cyane muri iyi nkuru, abajyanama b’ubuzima bari aho mu midugudu iwanyu mubagane babafashe mubibazo bimwe na bimwe by’ibanze bafite inshingano ikomeye yo kubungabunga ubuzima bwacu, ni mucyo rero tubagane.

 

UBUZIMA BW’IMYOROROKERE IGICE CYA 10 CYAHAGEZE KANDA HANO

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru