Ni hano uri
Home > Amakuru > Ese ni iki gituma abaganga bavuga ibintu nkibi?

Ese ni iki gituma abaganga bavuga ibintu nkibi?

Indwara ya Malariya ni indwara ikunze kuzahaza cyane abaturage batuye isi ariko cyane umugabane wa Africa, icyakora nubwo imibare igaragaza ko muri Africa cyane cyane munsi y’ubutayu bwa Saharah ariho higanjwemo iyi ndwara ya malariya, usanga abaturage batuye muri iki gice ibijyanye n’ubukana bw’iyi ndwara batabyumva neza, ngo babe banafata ingamba zikarishye zo kubasha kuyirwanya.

Abantu benshi rero bamaze kumenyera ko indwara ya malariya iterwa n’udukoko twa plasmodium gakwirakwizwa n’umubu wo mubwoko bwa Anopheles w’ingore. aka gakoko rero iyo umubu ukurumye uvuye kuruma undi muntu urwaye iyi ndwara ya Malariya, ukwinjizamo utu  dukoko nuko tukajya munyama y’umwijima akaba ariho tujya gukurira nyuma twamara gukura tugasohoka muturemangingo tw’umwijima tukinjira muturemangingo dutukura tw’amaraso hashira igihe gito twa turemangingo twamaraso tugasandara nuko utwo dukoko tugasagamba mu mubiri wawe wose.

Ntibirangirira aha rero, iyo uturemangingo twawe twatangiye gusandara, iyo mynda y’uturemangingo twangiritse ntituma amaraso abasha gutembera neza mu mitsi cyane cyane udutsi duto cyane ‘CAPILLARIES’ nyuma y’igihe rero iyi malariya itakwivuzwa neza, umuntu agatangira kugira ibibazo bizanwa na malariya y’igikatu ariko bakunze kwita malariya y’imisaraba 4.

Bimwe rero mu bintu bikomeye cyane by’ingaruka zizanwa na Malariya umuntu ativuje neza kugeza aho ibaye iyi imisaraba 4 nkibi hepfo:

  • Guta ubwenge ndetse no kujya muri Coma
  • Kugira igisyo gikabije
  • gupfa kwa bimwe mubica by’umubiri (Gangrene)
  • Kunanirwa guhumeka neza.

kubagore batwite

  • Kubyara igihwereye
  • gukuramo inda
  • gupfa kw’abagore babyara.

Ese ibi bibazo bizana ihungabana mu mutwe kugera aho umuntu ajya muri Coma biterwa n’iki?

nkuku twabyanditse haruguru rero, iyo uturemangingo twatangiye gushwanyagurika dutangira gutuma umugendo w’amaraso mu mitsi utamera neza nuko hakaba niyo amaraso asa nahagaze rwose ibi iyo bibaye ku mitsi iyobora amaraso mu bwonko, ubwongo butangira kwangirika kubwo kubura umwuka (Oxygen) ndetse n’isukari (Glucose) nuko rero umuntu agatangira guta ubwenge akaba yagera no muri Coma yewe yaba atanavuwe akaba yakitaba Imana,

Ibice by’umubiri se Malariya ituma bipfa gute?

Kimwe n’ubwonko rero n’ibindi bice by’ummubiri burya bikenera ikibitunga ari uwo mwuka ndetse n’isukari, iyo udutsi tuyobora amaraso muri ibyo bice rero wenda tuvuge nk’ibirenge n’urugero, ibyo bice bitangira gupfa kuko n’amaraso biba bikibona.

yewe kugeza naho nta kindi kiba kigikozwe uretse kuba abaganga baca (Amputation) ibyo bice by’umubiri byangiritse.

Inama Tugirwa.

nkukko twakomeje kubisobanura rero bigaragara ko iyo malariya iramutse itavuwe cyangwa ngo ivurwe neza yamara ubuzima bw’abantu niyo mpamvu igihe cyose wumvise utameze neza mu mubiri ushishikarizwa kwihutira kugana umuganga ugasuzumwa kandi neza kugira ngo ubuzima bwawe hato butajya mukangaratete bitewe na Malariya kandi tuyifitiye imiti hano iwacu iyivura igakira neza.

Hari rero inyigo iherutse gukorwa n’umuryango w’abibumbye wita k’ubuzima ushobora gusoma hano ukabasha gukuramo amakuru ahagije kuri Malariya y’igikatu.

Gusoma iyo nyandiko y’ubu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango wabibumbye wita k’ubuzima ku isi kanda HANO.

 

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru