Ni hano uri
Home > Ibindi byo kwiga > Kanseri y’inkondo y’umura mubyukuri yaba ivurwa?

Kanseri y’inkondo y’umura mubyukuri yaba ivurwa?

Kanseri y’inkondo y’umura ni kanseri ya  kabiri mu rwanda muri kanseri zikomeje kwibasira abantu benshi cyane, iyi kanseri ikaba ikurikira kanseri y’ibere aho usanga abagore benshi mubyukuri baba batazi nibyo aribyo mubyukuri bityo bigatuma bagera igihe cyo kuza kwa muganga kanseri yarageze kurugero itakivuwe ngo ibe yakira neza burundu.

Ese ubundi iyi kanseri ikomoka kuki

Iyi kanseri y’inkondo y’umura rero iva kukuba umuntu yagira aho ahurira namavirusi ” Virus” yo mubwoko bwa HPV ” Humana papiloma virus” mu ndimi z’amahanga. izi virusi rero nazo zikaba zigabanijemo utundi duce twinshi ariko udukunze kwibandwaho ari natwo twongera ibyago byinshi byo kwandura iyi kanseri ni ubwoko bwa 16 ndetse na 18.

Ni bimenyetso ki bishobora gutuma ugira kwifuza kubawa wasanga muganga?

  • Kugira impumuro mbi cyane mu gitsina (ibi byo biza kare cyane uramutse ugeze kwamuganga kare byafasha mu kugutabara wenda ahari bakaba bakuvur iyo kanseri itarakurenga.)
  • kubabara mukiziba cy’inda.
  • kubabara cyane igihe urimo gutera akabariro n’uwo mwashakanye.
  • gukora imibonano mpuzabitsina ukabona amaraso.

ibi bimenyetso bibiri bya nyuma byo biza bikkererewe cyane nukuvuga uramutse utegereje ko ugera kuri ibi bimenyetso rwose ubushakashatsi bugaragaza ko uba urimo kwisatiriza urupfu.

Nkuko twababwiye haruguru rero, Virusi ya HPV igira amoko menshi bityo uko ugenda ugerwaho n’ubwoko butandukanye niko ibyago byawe byo kurwara kanseriy’innkondo y’umura biba byiyongera cyane, aha rero umuntu agirwa inama yo kugira umuntu nibura umwe gusa bakorana iyo mibonano mpuzabitsina igihe mubyemererwa atari ukwishora kubabonetse bose kuko baba bagushyira mubyago byo kwandura.

ikibabaje cyiyi virus  ya HPV  rero nuko iyo yakugezemo muganga we ntacyo yakora kugeza ubu kugira ngo abe yayikura mu mubiri wawe ahubwo wenda igihe umubiri wawe ubwawo ubaye ufite ubudahangarwa bukomeye ushobora guhangana niyi virus ikaba yashiramo ariko si buri gihe.

amakuru meza ahari rero nuko iyi virusi yabonewe urukingo, uru rukingo ruhabwa abantu bataragera mugihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, nukuvuga umukobwa utarakoraho imibonano mpuzabitsina na rimwe niwe uhabwa uru rukingo, kugira ngo abashe kugira bwa budahangarwa bwo kuzamukingira izi virusi igihe yatangiye gukora imibinano mpuzabitsina.

Iyo rero warangaye iyi kanseri ikaza ikagera aho ikurenga, umuti wambere ni ukubagwa ndetse ugahabwa n’imiti ijyana no kukubaga nyine, iyi miti akenshi uyihabwa mbere kugira ngo ibashe kugabanya ingano yiyi kanseri maze hanyuma bakabona kukubaga..

ngayo nguko rero nahanyu kuba mwakirinda guhinduranya abagabo kuko nibyo byagukururira kuzasaza nabi ushajishijwe na cya kanseri nkiki, dore ko ikunze kuza abantu bangiye gusatira izabukuru hagati y’imyaka 40 na 60.

Irinde urinde n’abawe ubakingizi iyi virusi ya HPV hato itazangiriza ikabatera gukenyuka.

Richard
Mucyo dufatanye kuzamurana mu myumvire n'ubumenyi mubuzima, twandikire kuri e-mail: mubuzima1@gmail.com

izindi nkuru bisa

Igitekerezo cyanyu ni ingenzi.

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

hejuru